Dr Rudasingwa Theogene ati: Kayumba ananiwe kurwanirira ingabo ze 25 azabasha kurwanirira abanyarwanda barenga miliyoni icumi,
Dr Rudasingwa avuga ko kuba Kayumba Nyamwasa yarihakanye abarwanyi be 25 bafashwe na Leta y’u Rwanda ubu bari kuburanishirizwa mu rukiko rwa gisirikari ari ikimenyetso cy’uko atazabasha kurwanira miliyoni zigera kuri 12 z’abanyarwanda,mu kiganiro yanyujije kuri Radio ishyakwe yagize ati:sinibaza impanvu abanyarwanda bagisesagura imbaraga zabo ngo bariruka inyuma ya Kayumba.
Umuvugizi wa RNC Jean Paul Turayishimye aherutse gutangariza radio ijwi rya Amerika ko abo barwanyi 25 barimo na Maj Habib Mudathiru wasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda mu mwaka w’2015 nyuma akaza guhunga igihugu bivugwa ko yagiye mu mutwe wa RNC uyobowe na Kayumba ko atahamya ko ari in
Agira ati: “Bariya bantu mu byukuri sinajya kukubeshya ko ari abacu,najye nabisomye nkuko nawe wabibonye ariko aho babavanye,igihe babazaniye ibiryo baryaga,aho bari bari…ibyo ni ibibazo twese turimo kwibaza.”
Muri iki kiganiro Turayishimiye avuga ko aba bantu atari abarwanyi babo ahubwo ko ari impunzi zashimutiwe mu nkambi zinyuranye.
Yagize ati: “ Uwo Habib namubonye ariko niba wasomye uko urubanza rwagiye rugenda umunota kuwundi banavugaga ko ari umuntu wari mu nkambi y’impunzi,ubona ko binashoboka ko bariya bantu ari impunzi bashimuse nk’uko basanzwe bazishimuta kuko nabo ubwabo batangaje ko ari umuntu w’impunzi.”
Turayishimye yakomeje avuga ati:ko kuzana Mudathiru bavuga ko yatanga je ibi n’ibi cyangwa ko ari umuntu wemera amahame muri RNC ko atabihakana ariko kuvuga ko bamuzanye nk’umuntu w’umurwanyi wabo byo ko ntarimo ko atarabisobanukiwa ko nawe agishakisha ukuri kwabyo ko nakubona azagutangaza.
Uwahoze mu ishyaka rya RNC nyuma akaza kwitandukanya naryo kubera kutumvikana ku miyoborere n’imicungire y’umutungo Rudasingwa Theogene we asanga ibitangazwa na RNC ari ukwihakana abantu bayemeye bakemera kuyirwaninirira,ibintu avuga ko bibabaje.
Yagize ati: “Ntabwo wafata abantu bangana kuriya ngo ubatererane muri ziriya nkiko za Kagame unanirwe no kwemera ko ari abawe?ubwo se Majoro Mudathiru n’abo bafunganywe iyo babyumvise batekereza iki?imiryango yabo se yo?abantu bakwemeye bakakujya inyuma ukabihana bageze mu makuba?hari abantu bagiye banyura mu makuba nk’ayangaya ariko bagasigarana cya kinyabupfura,bwa buhangange bwo kuvuga bati aba abantu ni abantu bacu.”
Rudasingwa akomeza avuga ko iyo bizakuba ari ibishoboka Kayumba yagahawe igihano cy’urupfu kuko kwihakana umusirikare wohereje ku rugamba cyangwa kumwohereza wowe ugahunga urugamba ari icyaha gikomeye mu gisisrikare.
Yagize ati: “Nonese umuntu wohereza abarwanyi kurugamba yiryamiye muri Afurika y’epfo banafatwa akabihakana ubwo wamwita iki?iyo biza kuba mu bindi bihe uriya yagakwiye kujyanwa mu rukiko rwa gisirikare bakamushyira ku karubanda bakamurasa. Ubwo se miliyoni zigera kuri 12 ziba mu Rwanda avuga ko arwanira kurenganura zizamwizera zite ananiwe kurwanira bariya 25? Ibi ntakindi bisobanuye kuri Kayumba.Kayumba yaratsinzwe”
Nubwo Jean Paul Turayishimiye Umuvugizi wa RNC Mu kiganiro Umwami wa Gatoyi muri Masisi Bwana Turikunkiko Bigembe yagiranye n’ikinyamakuru Ufamambo actualite cyandikirwa mu Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yagize ati:burya politiki ya yabariya bahungu bo kwa Karani n’ikinyoma aha yavugaga Jean paul Turayishimiye Karane kuko ise yitwaga Karane,ati:uriya Jean Paul yampamagaye sayine z’ijoro kuwa 06 z’ukwagatandatu 2019 ambwirako abarwanyi barikumishwaho urusasu ari abe ko nasaba,abaturagi banjye bari ahitwa,Miyanja,Rwashi,Gatoyi na Bitumingi bakabahisha ingabo za Leta,ati:none natangajwe no kunva abihakanye ngo bari yabarwanyi bafashwe si abe,Bigembe yarangije avuga ati:abanzi ba Kongo ni abanzi b’uRwanda kandi n’abanzi b’uRwanda ni aba Kongo,yarangije agira ati njye nfite n’amajwi twamwifatiye nabihakana nzayashyira hanze.
Twabibutsako Dr,Theogone Rudasingwa yahoze aro Majoro mu ngabo z’uRwanda nyuma akaza guhungu akaba yarahamijwe ibyaha byinshi byo kugambanira igihugu no kuygambanira Umukuru w’igihugu n’umwe mu bashinze ishyaka rya RNC muri 2016 aza kurishigukamo ashinga NEW RNC,abamuzi bahamya ko Dr.Rudasingwa ari umuntu ureba inyungu ze gusa kandi agahora mu bucabiranya.
Mwizerwa Ally