5Nyuma y’iminsi 3 bari mu maboko y’aba bagizi ba nabi, abantu 5 batorotse inyeshyamba za ADF kuri uyu wa gatanu, aho zari zibafungiye mu gace kitwa Kainama, muri teritwari ya Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Perezida wa sosiyete sivili muri Kainama, Jonas Bin Kasumba, akaba ari we watangaje iyi nkuru, akanemeza ko aba bantu bari mu bo uyu mutwe wari watwaye bunyago ubwo wakoraga amahano yahitanye abantu 6 agasiga n’inkomere nyinshi muri aka gace.
Uyu mukozi wa sosiyete sivili akaba atangaza ko aba bantu barokotse mu buryo bw’igitangaza, aho muri aba bavuye mu menyo ya rubamba harimo umwe wakomeretse bikomeye, akaba yahise ajyanwa mu bitaro mu mujyi wa Beni aho bajyanywe na MONUSCO.
Tubibutse ko agace ka Beni kibasiriwe n’ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba witwa ADF, kuva mu myaka myinshi ishize. Ku wa kabiri w’icyumweru gishize aba barwanyi batanye mu mitwe n’ingabo z’igihugu FARDC mu iri shyamba rya Kainama.
Denny Mugisha