Umutwe w’inyeshyamba witwaje intwaro wa CODECO wagabye igitero mu midugudu ya Kokpe na Akwe mu gace ka Djugu muri Ituri, abantu barindwi barapfa amazu arenga 200 aratwikwa.
Nk’uko amakuru aturuka ku mbuga nkoranyambaga abitangaza ngo inyeshyamba za CODECO zagabye igitero muri iyo midugudu twavuze haruguru irasa amasasu menshi. Amakuru amwe avuga kandi ko uku kwinjira kwakozwe mu rwego rwo kwihimura ku gitero cy’abasirikare ba Congo cyagabye kuri izi nyeshyamba mu cyumweru gishize, mu mudugudu wa Dyambu gihitana abagera kuri 11 abandi benshi barakomereka.
Izi nyeshyamba zigaruriye ibyo bice byombi kuva kuwa gatandandatu kugeza na n’ubu. Utwo duce twibasiwe n’imirwano abaturage babo bahungiye mu bice bidukikije.
Sosiyete sivile muri Ituri ifite ubwoba ko ihohoterwa rikomoka kumitwe yitwaje intwaro rizabangamira inzira y’amatora muri Ituri.
Perezida w’intara, Dieudonné Lossa, arasaba guverinoma guhagarika ibikorwa by’iyi mitwe yitwaje intwaro.
Yakomeje asaba abayobozi ba Congo kurwanya iyi mitwe yitwaje intwaro yivuye inyuma kugira ngo borohereze inzira y’amatora izatangira kuri uyu wa kane, tariki ya 16 Gashyantare i Ituri no kubungabunga umutekano w’abaturage muri rusange.
Uwineza Adeline