Urugamba umutwe w’inyeshyamba wa M23 uhanganyemo n’ihuriro ry’inyeshyamba rya Wazalendo,rukomeje gukaza umurego dore ko muri izi mpera z’icyumweru rwaguyemo aba Mai Mai11 baguyee mu mutego wa M23 nyamara nyuma y’uru rupfu Sosiyete Sivile yavuze ko ari abasivile bishwe na M23.
Nyuma y’aya magambo bamwe mu bagize umutwe w’inyeshyamba wa M23 batangaje ko abo bishwe baguye mu mutego ubwo bari bagabye igitero kuri izi nyeshyamba za M23.
Nk’uko byakwirakwijwe ku mbuga nkoranya mbaga zitandukanye iyi mirambo 11 bigaragara ko ari abagabo bishwe n’amasasu, nyamara yaba M23 haba na Sosiyete Sivile bose ntibabivuga ho rumwe.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bagize sosiyete sivile yo muri Bwito yatangaje ko aba bagabo bishwe na M23 muri Chefferie ya Bwito.
Kuva mu kwezi kwa gatatu hari agahenge nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bavuye mu bice bari barafashe ngo bigenzurwe n’ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba.
Ariko mu gihe cya vuba hakomeje kumvikana imirwano ishyamiranya M23 n’abo mu mitwe yiyita “auto-defense” Wazalendo,mu bice abarwanyi ba M23 bakambitsemo muri Masisi na Rutshuru.
Iyi mirwano ya vuba aha yagiye ituma abantu amagana bongera bahunga ingo zabo.
Ku yicwa rya bariya bagabo 11, umwe mu bakuriye sosiyete sivile yavuze ko habanje kumvikana imirwano ya M23 n’izindi nyeshyamba. Nyuma y’amasaha bakabona iyo mirambo.
Avuga ko abapfuye ari abasivile bari bategetswe gutwaza M23 imizigo mbere y’uko babica.
M23 imaze igihe ivuga ko ingabo za leta zahinduye uburyo bwo kurwana ubu zibatera ziciye mu mitwe itandukanye ikorera muri Kivu ya ruguru. Ibyo ingabo za leta zihakana.
Uburyo aba bantu bishwe nabwo ari ko kugeza ubu ntibuvugwaho rumwe.
Inzobere za ONU, leta ya Kinshasa, n’ibihugu byo mu burengerazuba bishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 mu buryo butaziguye.
Hari ibimenyetso by’ibyo byerekanywe n’inzobere za ONU muri raporo yazo nshya, leta y’u Rwanda yavuze ko iyo raporo “ishingiye ahanini ku bimenyetso bidafatika n’amakuru atizewe agamije gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri DRC”.
Mu gihe abategetsi b’akarere bafashe ingingo y’uko M23 igomba gushyirwa hamwe kandi ikamburwa intwaro, abarwanyi ba M23 bavuga ko ibyo bitazashoboka niba leta itemeye kuganira nabo.
Usibye aba 11 kandi ni kenshi izi nyeshyamba za M23 zagabweho ibitero zakwivuna umwanzi wabateye bagahita bamwita Abasivile kandi baje barwana ndetse bitwaje intwaro nk’uko bitangazwa na M23.