Etat de siege ni uburyo budasanzwe bwashyizwe ho na perezida w’ igihugu cya Congo Kinshasa nyakwubahwa Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro mu ntara za Kivu y’ Amajyaruguru n’ iya Ituri.
Intumwa za rubanda mu nteko ishingamategeko ya Kivu y’ Amajyaruguru zisanga nta musaruro ugaragara uri kugerwaho n’ iyi gahunda idasanzwe y’ imiyoborere muri iyi ntara.
Mu ruzinduko aherutse kugirira mu murwa mukuru w’ igihugu Kinshasa, bwana Jean Paul Lumbu Lumbu, visi perezida w’ inteko ishyinga amategeko mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru, aho yabonaye na perezida wa sena bwana Bahati Lukwebo Modeste, akanabonana na perezida w’ umutwe w’ abadepite bwana Christophe Mboso Nkodia Mpuanga yagaragarije aba bayobozi ko iyi gahunda ya etat de siege nta musaruro ugaragara iri kugeraho. Iyi ntumwa ya rubanda ikomeza isaba aba bayobozi ko mbere yo kwongerera igihe etat de siege mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru habanza kurebwa icyagezweho mu gihe bamaze muri iyi ntara.
Mu biganiro yagiranye n’ aba bayobozi bakuru b’ igihugu, bwana Lumbu Lumbu yaberetse ko ibyatumye etat de siege ishyirwa mu bikorwa, nta na kimwe iri gukemura kugeza ubu. Kuko urebye nko muri Beni ADF iracyakomeje kwica abantu, uretse ko bigaragara ko abasirikari ba leta babaye benshi muri aka gace, kandi nabyo bitagira umusaruro ufatika. Ikindi, imitwe yitwaje intwaro mu ma teritwari nka Masisi, Rutshuru, Walikare, Nyiragongo n’ ahandi iracyidegembya.
Bwana Jean Paul Lumbu Lumbu yaboneyeho n’ umwanya wo kwereka aba bayobozi uburyo umuyobozi w’ intara uri ku buyobozi muri Kivu y’ Amajyaruguru, akomeje kugaragaza agaciro gake aha intumwa za rubanda muri iyi ntara aho abagereranya n’ abana bo ku mihanda mu gihe izi ntumwa za rubanda zashakaga kumubaza umusaruro, we n’ abo bafatanyije kuyobora intara bagezeho.
Uyu muyobozi kandi yerekanye ko ibyo umukuru w’ igihugu yari yategetse ko bikorerwa aba badepite b’ intara nta na kimwe ubuyobozi buhagarariwe na Liyetena Jenerali Constant Ndima yashyize mu bikorwa.