Ahitwa Kanyamahoro muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amjayaruguru haravugwa ishimutwa ry’ aba dipolomate b’ Abasuwisi babiri bakorera umuryango utegamiye kuri leta witwa Heks Eper, bavaga i Goma berekeza i Katwe.
Aba badipolomate bari berekeje muri Katwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga w’ uyu muryango wiswe 2019. Nk’ uko bitangazwa n’ ababibonye imodoka y’ aba bantu yatewe n’ abantu bitwaje intwaro batazwi, bahita batwara abantu babiri bari muri iyi modoka, kugeza ubu nta muntu uzi irengero ryabo.
Kugeza ubu nta muntu yaba uwa uwa leta cyangwa cyangwa abakozi b’ uyu muryango wagize icyo abivugaho. Hakaba hibazwa impamvu habayeho guceceka cyane kurio iri bura ry’ aba ba dipolomate.
Tubibutseko ibi bibazo bikomeje kuba karande muri iki gihugu aho no kuwa kane w’ icyumweru gishize tariki ya 15 Nyakanga 2021, indi modoka y’ ivatiri yaguye mu gico cy’ abambuzi iva Mambasa yerekera Bunia, hakicwa abantu bane bari bari muri iyo modoka.
Denny Mugisha