Kuri uyu wa 08 Mutarama I Djugu muri Ituri habereye imirwano yahuje inyeshyamba za CODECO n’iimitwe yitwara gisirikare ya zayire . ni imirwano yaguyemo abagera kuri 3 umusirikare umwe hamwe n’inyeshyamba 2 ariko abagera kuri 20 barahakomerekera.
Icyakora amakuru aturuka muri kariya gace avuga ko umubare w’abapfuye cyangwa se abakomeretse ushobora kwiyongera kuko usibye abahise bagaragara bishoboka ko hari ababa bakomerekeye cyangwa se baguye mu bwihisho.
Umu Colonel witwa Ruphin Mapela wari uherereye I Djugu yatangaje ko uru rugamba rurimo kwihorera gukabije kuburyo bitatangaza uramutse wumvise umubare w’abapfuye watumbagiye cyane haba mu miryango ihatuye cyangwa se mubahagenda.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ingabo za MONUSCO na FARDC bo mu birindiro bya Masumbuko, batabaye bakaguma hagati y’abashyamiranye nyuma y’intambara ngo batamarana.
Kubera ikibazo cy’amoko kiri muri katriya karere usanga abaturage nabo ubwabo baba bari kuryana mbese bameze nka za senene zishyirwa mu gatebo zikamarana kandi zose zenda kuribwa.
Colonel Ruphin Mapela yasabye aba baturage kumvikana bakagabanya kuryana kuko ntacyo byabagezaho
Uwineza Adeline
Isenene, … Hhhhhhhh