Bamwe mu bagize umutwe w’inyeshyamba wa FDLR bakomerekeye mu bitero biherutse kugabwa mu bice bitandukanye birimo Kitshanga, Burungu, Bwiza, Kabati n’ahandi, barinubira bikomeye uburyo Leta ya Congo iri kubatererana aho bari mu bitaro, mu mujyi wa Goma, aho bemeza ko bamwe ndetse bari kugenda bahaburira ubuzima kubera kutitabwaho.
Ibi byatangajwe na bamwe mu barwariye bikomeye mu bitaro byo mu mujyi wa Goma, bamwe bakaba batagira uwo ku bitaho uretse muganga , ndetse bakanemeza ko abari gupfa bamwe bazira inzira ibafatanya n’ibikomere by’amasasu, ikabanogonora.
Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa Rwanda Tribune utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko nyuma y’uko arashwe m’urutugu ndetse no munda, bamuzanye kwa muganga bamusiga aho, ariko kubera ko inkomere ziba ziri kuzanwa ziba ari nyinshi, bituma abazanywe mbere batitabwaho uko bikwiriye ndetse n’inzara ubwayo ikamunogonora n’ubwo n’ubundi aba atariho.
Naho undi warasiwe mu ntambara ya Kitshanga nawe bigaragara ko arembye rwose, atangaza ko bakomerekeye aha hantu ari benshi ndetse avuga ko abo azi bageranye kwa Muganga bagera kuri 40, ariko akavuga ko udafite uwe uzi ko yakomeretse ngo aze amwiteho n’ubwo ari kwa muganga ashobora kutazakira kuko inzara izamwirangiriza.
Ibi bibaye nyuma y’imirwano itoroshye yasize umutwe wa M23 wisubije ibice bitandukanye byari byarigaruriwe n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanije m’urugamba bibumbiye mu kiswe Wazalendo.
Iyi ntambara ikomeje gukomerekeramo benshi, haba k’uruhande rw’abiyise Abazalendo , haba no k’uruhande rw’ingabo za Leta , k’uburyo bavuga ko abapfuye n’abakomeretse benda kungana bityo bakanemeza ko intambara ishobora kuba iri gusunika yerekeza mu bice bitandukanye kuko inyeshyamba za M23 zimaze kubona ko Leta nta kindi ishaka uretse imirwano.
Ibi ni byo abahanga baheraho bavuga ko icyo Perezida yifuzaga cy’uko amatora atazaba, cyaba kiri kugenda kigerwaho, n’ubwo bizasiga abasirikare be bahashiriye, n’ubundi nta nambara itagira igitambo.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune