Kuri uyu wa Gatatu urugo rw’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Joseph Kabira, rwagabweho igitero n’urubyiruko rwo mu ishyaka UDPS rya Perezida Perezida Felix Tshisekedi rurwana inkundura n’abasirikare barinda urugo rwa Kabila.
Amakuru avuga ko muri icyo gitero habayeho kurasana maze batatu mu bari bagabye icyo gitero bafatwa mpiri.
Mu mafoto yagiye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abafashwe mpiri bambaye imipira iriho ifoto ya Perezida Felix Tshisekedi.
Umugore wa Joseph Kabila Olive Lembe nyuma y’icyo gitero yashinje ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuba aribwo bwohereje urwo rubyiruko kugirango rumwivugane.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ati”Bari babohereje kunyivugana sinavuga ngo abaduteye bari bangahe ariko bari benshi cyane.
Uyu mugore kandi yashinje ubu butegetsi kuba buri gukora ibishoboka byose kugirango bwirukana umuryango wa Kabila muri icyi gihugu kandi mu byukuri ariho abawugize bavuka ndetse bakaba ari naho bakuriye.
Urugo rwa Joseph Kabira rwagabweho igitero ruherereye muri Komine Gombe mu mujyi wa Kinshasa.
Joseph Kabila yabaye Perezida wa Repubuliaka Iharanira Demukarasi ya Congo kuva muri Mutarama 2001 kugeza muri Mutarama 2019 ahita asimburwa na Perezida Felix Tshisekedi.