Abantu 8 bapfuye abandi 4 bakomerekera mu nkongi y’umuriro watwitse amazu arenga 400 mu nkambi ya Mushonezo y’abavanywe mu byabo n’imyuzure bari i Kalehe ho mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.
Bamwe mu baturage bavuga ko uwo muriro watewe n’abana bari batetse.
Inkambi ya Mushonezo yari icumbitswemo n’imiryango 500, iyi nkambi iri muri metero 50 uvuye ku biro bya Teritware ya Kalehe.
Amazu arenga 400 yari ayigize yubakishije ibyatsi andi make yubakishije za shitingi, yose yahiye arakongoka. Haguyemo abantu umunani 8 abanda bane 4 barakomereka.
Jessica Umutesi