Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryakiriye abarwanashyaka bashya bagera kuri 250 bo mu bwoko bw’ Abanyamuremge kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Nyakanga uyu mwaka.
Nk’ uko bitangazwa na perezida w’ ubwisungane bw’ Abanyamurenge, bwana Jean Muhaliriza, aba bantu binjiye muri iri shyaka kugira ngo bashyigikire umukuru w’ igihugu nyakwubahwa Felix Tshisekedi Tshilombo Antoine mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganijwe mu bihe biri imbere muri iki gihugu.
Bwana Jean Muhaliriza atangaza ko abaturage b’ abanyamurenge banyuzwe na politiki y’ umukuru w’ igihugu nyakubahwa Felix Tshisekedi, ufata umuturage wa Congo nk’ ishyingiro ry’ ibikorwa bye.
Uyu mugabo akomeza agira ati: “Iki gikorwa cyo kwinjira muri iri shyaka, abaturage ba Kivu y’ Amajyepfo, by’ umwihariko abanyamurenge, turashaka kwereka umukuru w’ igihugu ko ashyigikiwe. Twiteguye bihagije kujya inyuma y’ umukuru w’ igihugu, kugeza ditsinze amatora yo muri 2023. Tumuri inyuma kandi uyu ni n’ umwanya mwiza wo kumwibutsa ko umutekano muke ukomeje kuba ikibazo muri Fizi, Mwenga na Uvira”.
Tubamenyeshe ko mbere y’ ibi birori byo kwinjira mu ishyaka kw’ aba banyamurenge, aba bantu babanje gukora urugendo n’ amaguru aho bavuye i Mulamba bakagera ku nzu mbera byombi ya Manne muri komini ya Ibanda mu mujyi wa Bukavu.