Abarwanyi barindwi b’ umutwe wa ADF bishyikirije ingabo za leta mu ntara ya Ituri aho aba barwanyi bagaragaza ko bifuje gutanga umusanzu wabo muri gahunda ya Etat de siege, yo kwimakaza amahoro mu burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.
Aba barwanyi bakoreraga muri sheferi ya Bahema-Boga na Banyari-Tchabi mu majyepfo ya teritwari ya Irumu mu ntara ya Ituri. Nk’ uko bitangazwa na liyetena Jules Ngongo, muri aba bishyikirije igisirikare, harimo abanyarwanda 2 n’ umunya-Uganda umwe, bakaba bazanye n’ imbunda zo mu bwoko bwa AK-47 eshanu. Mu magambo ye yagize ati: Kkubera ibitero bikomeye ingabo za leta zikomeje kugaba kuri iyi mitwe yitwaje intwaro cyane cyane ADF, aba barwanyi 7 bahisemo kwishyikiriza FARDC, kuko batagifite imbaraga na nkeya kandi bakaba batagishoboye kwirwanaho no kwirinda bo ubwabo”.
Umwe mu banyarwanda bashyize ibikoresho hasi akemera kwishyikiriza ingabo za leta, yiyemerera ko yari ashinzwe ubutasi mu mutwe wa ADF/MTM. Mu magambo ye yagize ati: “Nitwa Jean-Pierre Bisengimana, ndi umunyarwanda. Nashatse laisser passer ngira ngo njye gupagasa muri Uganda. Maze imyaka ibiri muri Uganda, inshuti yanjye imbwira ko hari imirimo yatwinjiriza amaafranga muri Kongo. Nisanze yangejeje muri ADF, aho nahise ntangira amafunzo yamaze ibyumweru bibiri, ubwo bahita banshyira mu ishami rishinzwe ubutasi. Gusa njyewe nahisemo gushyira intwaro yanjye hasi, kuko n’ubundi ibyo nakoraga sinigeze mbitegura, kandi ntabwo bihesheje agaciro ikiremwamuntu”.
Umuvugizi w’ igisirikari cya leta muri aka gace Liyetena Jules Ngongo, yasabye abarwanyi b’ imitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka gace kwishyikiriza leta mu buryo bwo kugira ngo bagabanirizwe ibihano.
Hashyize ibyumweru bike abandi barwanyi 5 nabo bashyize intwaro zabo hasi, bahitamo kwishyikiriza leta. Mu ntangiro z’ ukwezi kwa gatandandu kw’ uyu mwaka, umutwe wa ADF wongeye ibikorwa byabo bibi, aho abantu 70 bamaze kuburira ubuzima muri ibyo bitero muri sheferi za Bahema-Boga na Banyali-Tchabi.