Abapolisi babiri ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, baraye biciwe mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ahagana isaha z’u mugoroba wa joro, kuwa Mbere, tariki ya 15/04/2024, nibwo Abapolisi babiri bishwe n’amabandi biciwe mu mu bice byo mu mujyi wa Goma, nk’uko amasoko yacu abivuga.
Amakuru akomeza avuga ko abo bapolisi biciwe hagati ya Horeb no ku musigiti w’Abayisilamu uherereye muri Quartier ya Katindo, ubwo bariya bapolisi bagiye kubona bakisanga hagati mu gico cy’abambuzi bakwa imbunda bari bafite barangije baricwa banizwe.
Ibyumweru bibiri bishize i Goma abantu bapfa umunsi ku wundi, aho hamaze gupfa abantu barenga icumi n’umunani muri ibi byumweru bibiri gusa.
Abashinjwa kuba inyuma y’ubwo bwicanyi ni Wazalendo bazwiho gufasha Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kurwanya M23. Gusa hakaba hari n’abasirikare barenga batatu bamaze gutabwa muri yombi nabo bashinjwa kuba inyuma y’ubwicanyi bukomeje kwibasira abasivile i Goma.
I Goma hatangiye ubwicanyi ku rundi rwego ahagana mu mpera z’u mwaka ushize. Bigeze muri iki Cyumweru dusoje ho bifata indi ntera. Kuva ku wa kabiri wi Cyumweru gishize buri joro hagiye hapafa abantu batatu cyangwa babiri.
Nk’ijoro ryo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu hishwe abantu batandatu. Abo bishwe n’abasirikare ba leta ya Kinshasa bafatanyije na Wazalendo.