Muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo,Abapolisi bashinzwe gucungira umutekano umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi uri muruzinduko muri iki gihugu,bagaragaye bahata ikiboko abamotari bari bakurikiye uyu mushumba na Moto.
Aba ba Motari nbari benshi rwose bakurikiye imodokari zari ziherekekeje uyu mushumba,aba polisisi batangira kubakubitagura kugira ngo basubire inyuma.
Papa Francis uri mu ruzinduko muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023, yasomeye Misa ku kibuga cy’indege cya N’dolo kiri mu Mujyi wa Kinshasa.
Ni misa bitangazwa ko yitabiriwe n’abarenga miliyoni ebyiri barimo abayoboke ba Kiliziya Gatolika ndetse n’Abanye-Congo muri rusange.
Ubwo yari mu muhanda yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya N’dolo, Papa Francis yari ashagawe n’imbaga y’abantu ku mihanda hose aho yanyuraga ndetse ubwo yatambukaga inyuma ye hari imodoka nyinshi zimucungiye umutekano.
Inyuma y’izo modoka hagaragaye abantu benshi batwaye za moto, bari bakurikiye Papa Francis.
Amashusho n’amafoto yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Abapolisi bafite ibimeze nk’inkoni bakubita Abamotari kugira ngo basubire inyuma bareke gukomeza gukurikira Papa Francis.
Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yasuye iki gihugu mugihe byari biteganijwe ko aba yaragisuye umwaka ushize ariko kubera ikibazo cy’uburwayi nti byakunze.
Ni uruzinduko uyu mukuru wa Kiliziya agomba kumara iminsi 3 muri iki gihugu hanyuma agakomereza muri Sudani y’amajyepfo.
Uwineza Adeline