Igisirikari cya leta muri Congo Kinshasa FARDC cyateguye umukwabu mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 10 rishyira kuwa gatatu tariki 11 Kanama uyu mwaka, mu ma karitsiye ya Mikeno na Mapendo yo mujyi wa Goma. Muri uyu mukwabu hakaba harafashwe imihoro myinshi, ibinyobwa biyobya ubwenge, ndetse n’ urumogi rwinshi.
Mu bantu bafashwe hakaba harimo abanyamahanga 30 barimo abanyarwanda n’abanya’Uganda ndetse n’Umurundi umwe bari batuye ku butaka bwa Congo mu buryo butemewe n’amategekeko y’iki gihugu.
Nk’uko bitangazwa na brig gen Tshin’kobo Guillain; muri aka gace k’umujyi wa Goma hagaragaye abanyamahanga byakekwagaho ko baba batujuje ibya ngombwa bibemerera gutura mu gihugu cyacu.
Nk’ uko uyu muyobozi akomeza atangaza, inzego z’iperereza zikaba zarahise zibitangariza ubuyobozi bwa regiyo ya gisirikare ya 34 ikorera mu mujyi wa Goma, ari bwo hafashwe umwanzuro wo gukora uyu mukwabu, wafashije ubu buyobozi gufata aba bantu bagera kuri 320. Iyi operasiyo ikaba yarayobowe na Brig gen Tshin’kobo Guillain, umuyobozi w’iyi regiyo ya gisirikari iyobora ibikorwa bya gisirikari mu ntara ya Kivu y’Amajyaguru.
Muri gahunda yiswe etat de siege, abayobozi ba gisirikari bayobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri basabwe gukora icyaba ngombwa cyose kugira ngo umuntu wese ubangamira umutekano wa rubanda ashyikirizwe ubutabera, akaba ari muri urwo rwego uyu mukwabu wakozwe.
Denny Mugisha