Abarwanyi 14 ba Wazalendo babarizwa mu gice kiyobowe na Col. Janvier bafatiwe i Rugali muri Teritwari ya Nyiragongo aho bari bari mu nzira bagiye kurasa ku birindiro bya M23.
Isoko ya Rwandatribune iri muri Ako gace yadutangarije ko habayeho kurasana ku munsi wejo kuwa gatandatu tariki 14/09/2024 hagati yabarwanyi ba M.P.A na M23 mu gace ka Rugali.
M23 kandi ikomeje guhiga buhongo abarwanyi ba FPP na Rud Urunana bakekwaho gushimuta umushoferi w’umunyakenya.
Kuri ubu nponeho imirwano itoroshye yibasiye uduce twa Nyamirima na nyamitwitwi bikekwako uyu munyakenya Yaba yarahishwe kugira ngo bazabahe ingurane yo kuba bamufite.
Ikindi kandi Rwandatribune yamenye nuko abarwanyi ba FPP bagera kuri batanu baguye muri iyi mirwano.
Muri Kivu y’amajyepfo abaturage batuye mu bice bya Numbi baratabaza M23 ngo ihagarike ubujura burigukorwa na Wazalendo.
Aba baturage barashinja iyi mitwe yitwaje intwaro gusahura abaturage amatungo yiganjemo Inka, imyaka n’ amafranga.
Mu gace ka Kalehe kandi leta y’i Burundi imaze kuhageza ama Batayo 6 mu rwego rwo kwitegura kugaba ibitero ku mutwe w’ inyeshyamba za M23 ziri muri Masisi.
Rwandatribune.com