Abaturage batuye ahitwa Bapere muri Teritwari ya Lubero, mu ntaraya Kivu y’ Amajyaruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo basohoye itangazo risaba kwirukana imitwe yose y’ abarwanyi ba Wazalendo bakava muri kariya gace nkuko ibyifuzobyabobikubiyemu itangazobashyize ahagaragara ku munsi w’ejo kucyumweru tariki Kanama 2024.
Aba baturage bagaragaje icyifuzo cyabo nyuma yokugenzura ngobagasanga imyitwarire y’ iyi mitwe yitwara girisikari ya Wazalendo idahamye kandi ntan’ingufu bagaragaza mu guhangana n’inyeshyamba za ADF na M23, bavuga ko zagize uruhare mu rupfu rw’abantu barenga 500 mu gihe cy’amezi abiri ashize muri Lubero.
Muri iri tangazo baragira bati: “Twebwe abahagarariye abaturage bo muri Mangurejipa, twamaganye byimazeyo ubwicanyi bwakorewe abaturage barenga 500 batagira kirengera mu gihe cy’amezi abiri, kandi byitwa ngo hari imitwe myinshi yitwaje intwaro yiyita Wazalendo”.
“Iki kibazo kimaze gutuma abaturage bacu benshi bahunga berekeza mu bice bashobora kubona umutekano, kubura amahorono gutakaza ibyabo nibyo bikomeje ku bakurikirana ibi bikabaari n’ imbogamizi ku iterambere ry’akarere muri rusange, akaba ari yo mpamvu dusaba ko imitwe yitwaje intwaro yava muri aka gace ka Mangurejipa ”.
Byongeye kandi, aba baturage barasaba ko ahubwo hakongerwa ingufu za gisirikri muri aka gace mu rwego rwo kurinda abaturage ibitero by ’abarwanyi ba ADF, bakorera mu bice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Rwandatribune.com