Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, habaye imirwano ikaze yo gusubiranamo kwa Wazalendo, mu bice byo muri Teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bavuga ko urwo rugamba rwumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’intoya kandi ko zarimo zumvikanira mu bice bya Kabondozi na Munguli, byo muri Grupema ya Babungwe, Secteur ya Tanganyika, Teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ay’a makuru yanemejwe na Perezida wa Sosiyete Sivile yo muri Teritwari ya Fizi, Bunenga Leopold aho yanahise yamagana iyi mitwe ibiri yo muri Wazalendo yasubiranyemo.
Avuga ko abaturage badashaka undi muntu ubazanira intambara mu gihe bari bagize igihe bafite amahoro. Yakomeje avuga ko ibyo gusubiranamo kwa Wazalendo byazanwe n’abarwanyi baba basinze.
Yagize ati: “Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, ahagana isaha z’umugoroba wajoro humvikanye imbunda ziremereye mu bice bya Munguli. Ibyo byongeye gutera akajagari mu benegihugu, no kubatera ubwoba kandi abandi benshi bakaba baraye mu bihuru kubera urusaku rw’imbunda.”
Byongeye kandi umuyobozi wa Sosiyete Sivile arasaba ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo yo muri ibyo bice gukora ibishoboka byose bakavana Wazalendo muri Secteur ya Tanganyika.
Iyo mirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu, mu gihe no ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, hari habaye guhangana gukaze hagati ya Maï Maï Bishambuke na Maï Maï iyobowe na General Hamuri Yakutumba.
Iyi mirwano yongeye gutuma kandi abaturage benshi bata ingo zabo muriVillage yo kwa Nyange n’ahandi.
Rwantribune.com