Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zatangaje ko zafashe abasirikare babiri b’u Burundi bafite n’intwaro muri Teritwari ya Uvuri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Umuvugizi w’ingabo za Congo FARDC mu bikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Amajyepfo( Operation Sokola II) Cpt.Dieudonne Kasereka yemeje aya makuru abinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuwa 21 Werurwe 2021.
Nkuko iri tangazo rya FARDC ribivuga aba basirikare b’u Burundi bafatiwe mu gace ka Kilomoni kari muri Komine ya Kivimvira muri Kivu y’amajepfo.
Aba basirikare ngo bafashwe barimo kugerageza kwambukira mu kiyaga cya Tanganyika aho bagombaga guhingukira mu kibaya cya Ruzizi.
Aba basirikare b’u Burundi bafashwe nyuma y’itabwa muri yombi ry’abandi Barundi 2 bikekwa ko ari abarwanyi b’Umutwe wa Red- Tabara usanzwe urwanya Guverinoma y’u Burundi.
Guhera mu mpera za Gashyantare hakomeje kuvugwa ko hari ingabo z’u Burundi ziri ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bivugwa ko zahageze zikurikiye abarwanyi b’umutwe wa Red-Tabara bari bahanganye.