Abasirikare babiri ba FARDC, batawe muriyombi, batawe muri yombi nyuma yo guteza umutekano muke mu mujyi wa Goma hafi n’ikibuga cy’indege, ni nyuma y’uko abo basirikare barashe amasasu menshi mu ijoro ryo kuwa Gatanu, rishyira iry’ejo kuwa Gatandatu tarik 16 Werurwe 2024 .
Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Colonel Ndjike Kaiko Guillaume yemeje ay’amakuru avuga ko abo basirikare bateje umutekano muke bahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano, i Goma, mu murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uy’u muvugizi w’igisirikare cya FARDC, akavuga ko bahagaritswe ku mpamvu zo kurasa amasasu ntampamvu, kandi ko kandi bayarasiye hafi n’ikibuga cy’Indege cya Goma bigateza impagarara ubwoba n’umutekano muke mu baturage.
Yavuze kandi ko kugira ngo bariya basirikare barase, hari habaye ukutumvikana hagati yabo bikabaviramo kurasagura amasasu y’urufaya bigatuma abantu bikanga bkagira ubwoba bwinshi.
Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume, yakomeje avuga ko bagiye koherezwa i Kinshasa, gufungirwa yo. Yagize ati: “Abasirikare barashe urufaya rw’amasasu ntampamvu, twabafashe. Haribyo tubashinja, kandi bashobora koherezwa i Kinshasa bagafungwa.”
Abaturage baturiye i Goma hafi n’ikibuga cy’indege bavuze ko bumvise urusaku rw’amasasu mumasaha y’ijoro ryo kuwa gatanu rishyira uwagatandatu, ariko bakaba batazi impamvu z’ayo masasu.
Banavuze kandi ko bakeka ko ayo masasu yaba yararashwe n’abasirikare bikanze ingabo za M23, Ibi bikaba atari ibicika ku ngabo za RDC, FARDC kuko bahora bikanga ubusa bakarasa maze bigateza umutekano muke mu baturage.
rwandatribune.com