Ejo kuwa kabiri tariki ya 16 Mata 2024, mu birori by’akarasisi kabereye ku ngoro y’ubutabera bwa gisirikare mu mujyi wa Goma, Perezida wa mbere w’urukiko rwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru , akaba n’umucamanza Colonel Kabeya-Hanu-Ben, yihanangirije uwitwa umusirikare wese kwirinda kuzerera mu mujyi wa Goma
Colonel Magistrat Kabeya yahamagariye abasirikare bo mu bucamanza kubahiriza amategeko y’igihugu n’ayimyitwarire.
Aho yavuze ko umusirikare wese uzafatwa azerera mu mujyi atwaye imbunda, ntabutumwa bw’akazi arimo kandi yambaye imyenda ya FARDC, yagira ibyago akagwa mu maboko y’abapolisi ba gisirikare (Police Militaire), azahanwa bikomeye kandi akazahanwa n’amategeko.
Ibi yabivugiye imbere y’abayobozi b’ubutabera bwa gisirikare agira ati: “Niba utaye Poste yawe baguhaye ukazenguruka mu mujyi ufite imbunda wambaye n’imyambaro ya gisirikare, utabiherewe uburenganzira, niba abashinzwe irondo aho bazagusanga hose, haba nijoro cyangwa ku manywa, bazagufata (…) Kandi igihe uzaba uri imbere yacu, uzahanwa bikomeye ”
Ku ruhande rwe akomeza avuga ko, ubutabera bwa gisirikare buzafata ingamba ku basirikare badafite imyitwarire idahwitse irimo no kubuza abaturage umutekano.
Mu byumweru byashize, umujyi wa Goma kimwe n’ Intara byegeranye ya Nyiragongo byahuye n’umutekano muke kurugero runini, cyane cyane hakaba haribanze ubwicanyi, ubujura n’ishimutwa rikabije muri ibi bice.
Mu gihe kitarenze icyumweru kimwe gusa, abantu bagera ku icumi bapfuye barashwe mu mujyi wa Goma.
Rwandatribune.com