Umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Colonel Ndjike Kaiko yatangaje ko abasirikare barindwi bo mu ngabo za MONUSCO bari mu birindiro byabo i Sake bakomerekejwe n’ibisasu by’inyeshyamba za M23.
Ni mugihe Umuyobozi mukuru wa MONUSCO muri Congo, Madamu Bintou Keita, yasohoye itangazo ryamagana igitero ku ngabo za ONU ariko akaba natwe ashinja kurasa kuri izo ngabo, ni mugitero avuga ko cyakomerekeyemoabasirikare umunani ba MONUSCO, harimo umwe wakomeretse bikomeye.
Imirwano hagati y’ingabo za leta ya Congo FARDC n’abo bafatanyije bahuriyemo n’umutwe wa M23 i Sake n’inkengero zayo yubuye ku munsi w’ejo kuwa gatandatu mu gitondo nyuma y’igihe kigera ku byumweru bibiri nta mirwano ikomeye iba muri ako gace.
Umutwe wa M23 ntacyo uravuga ku byo ushinjwa n’ingabo za leta ko ari wo warashe kuri izo ngabo za ONU ariko Bintou Keita yatangaje ko biteguye “gufasha iperereza ryose ryakorwa rigamije kugaragaza ababikoze bakagezwa imbere y’ubucamanza bwo mu gihugu cyangwa mpuzamahanga”.
Nubwo ibi byabaye, MONUSCO ivuga ko izakomeza gufatanya n’ingabo za leta mu bikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage, Umutwe wa M23 uvuga ko ingabo za MONUSCO zifasha ingabo za leta mu rugamba barwana.
Umuvugizi w’igisirikare cya Congo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Colonel Ndjike Kaiko yavuze ko abakomerekeye muri icyo gitero ari ingabo ziva muri Guatemala n’umwe wo mu Buhinde.
Biragoye kumenya neza ibyabaye mu mirwano yo kuwa gatandatu yabereye i Sake no mu nkengero zaho, gusa amakuru aremeza ko ingabo za leta n’imitwe ya Wazalendo bafatanya bakigenzura Sake.
Imirwano ikomeye yaherukaga kubera i Sake mu kwezi gushize yatumye abantu ibihumbi bava mu byabo barahunga berekeza i Goma. Aho mu kwezi gushize gusa abantu 250,000 bahunze imirwano, benshi bahungiye i Goma, nk’uko byatangajwe n’umwe mu ntumwa nkuru za ONU wasuye aka gace.
Ramesh Rajasingham ukuriye ibiro bishinzwe ubutabazi muri ONU yasuye umujyi wa Goma mu minsi ishize, atangaza ko uyu mubare w’impunzi mu gihe gito gutyo ari ibintu batigeze babona mbere bityo akavuga ko abantu bari mu kaga gakomeye cyane.
Mu itangazo rye, Bintou Keita ahamagarira “Imitwe y’inyeshyamba yose guhagarika ubugizi bwa nabi ku baturage”, akanasaba “M23 by’umwihariko, gushyira intwaro hasi ikubahiriza amasezerano ya Luanda”.
Rwandatribune.com