Abasirikari ba leta 3 n’abarwanyi 8 b’inyeshyamba batakaje ubuzima mu mirwano yabereye mu bibaya byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, aho ingabo za leta zagabye ibitero ku nyeshyamba nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatanu n’igisirikari muri aka gace.
Kapiteni Dieudonne Kasereka, umuvugizi w’ingabo muri aka gace yagize ati: “Ingabo za leta FARDC ziri guhiga bukware abantu batorotse igisirikari, bakaba bateza umutekano muke mu bibaya n’imisozi bya Fizi na Uvira.
Ku bw’uyu muvugizi, iyi operasiyo ya gisirikari yatangijwe nyuma y’uko inyeshyamba zishyize hamwe za Makanika Twirwaneho Ngumino na FNL bagerageje kwigarurira ikigo cya gisirikari, nkuko byagenze i Minembwe kuwa 10 na 11 Nyakanga.
Igihe yatangaga ibimaze kugerwaho mu buryo bw’agateganyo, kapiteni Kasereka yagaragaje ko igisirikari cyigaruriye ama lokalite agera ku icumi, ko bapfushije abasirikari 3 bagakomerekesha abagera kuri 5 ku ruhande rw’ingabo za leta. Naho ku ruhande rw’inyeshyamba abarwanyi 8 bahasize ubuzima, n’abandi benshi barahakomerekera.
Aka gace akaba ari isibaniro ry’intambara z’urudaca zikunda gushyamiranya imitwe yitwara gisirikari ishamikiye ku moko, aho abanyamulenge bivugwa baba bafite inkomoko mu Rwanda bakunda gushyamirana n’Abafuliro, Ababembe, Abanyindu n’abandi.
Ihuriro Twirwaneho na Ngumino rikaba rigizwe n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Iyi mitwe yitwara gisirikari ikaba yararushijeho kugira ingufu ubwo Col Michel Rukundo Makanika yatorokaga igisirikari cya leta agatorokana abasirikari batari bake akayiyungaho muri 2020.
Tukaba twababwira ko inyeshyamba z’abarundi FNL (Forces Nationales de Liberation du Burundi) ari wo mutwe w’inyeshyamba z’abarundi ukomeye muri aka gace k’uburasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Denny Mugisha