Ubwicanyi bukorerwa abasivile i Goma, ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bukomeje gufata indi ntera. aho no muri iri joro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kane tariki ya 11/04/2024, abandi bantu batatu baraye bishwe barashwe n’abantu bari bitwaje imbunda, nk’uko ibi byatangajwe n’ubuyobozi bwa Polisi.
Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko ibi yabaye ahagana mu masaha y’umugoroba ko aribwo abantu batatu bari mu mudoka bavuye muri bank, gufata ifaranga zabo maze baraswa n’abantu bari bitwaje imbunda barapfa.
Polisi ivuga kandi ko ubwicanyi bukomeje kwiyongera ko ndetse no mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishira ku wa Gatatu harashwe abandi bantu batatu nyuma y’uko bari binjiye muri restaurant gufata ifunguro, aha herereye muri Quartier ya Majengo baraswa n’abantu nabo bari bitwaje imbunda birangira bahasize ubuzima.
Polisi ikomeza ivuga ko kubera umutekano muke n’imfu zikomeje kwibasira abasivile byatumye ba bimenyesha Maya w’u Mujyi(maire de la ville) Faustin Kapend, kugira ngo agire ikindi akora.
Polisi ikaba yasoje ivuga ko kuri uyu wa Kane hari buze kuba ibiganiro bihuza abaturage baturiye u Mujyi wa Goma n’abashinzwe umutekano mu rwego rwo kurebera hamwe uko umutekano wafatirwa ingamba zikaze.
Kwica abasivile kibandi byarushijeho kwiyongera mu Mujyi wa Goma muri uyu mwaka w ‘ 2024, ni mu gihe ikibandi cyatangiye kuvugwa cyane mu mpera z’u mwaka ushize.
Ubuhamya butangwa n’abasivile baturiye i Goma, buvuga ko ubwicanyi bukorerwa abasivile ko bukorwa na Wazalendo, bazwiho gufasha Igisirikare cya leta ku rwanya M23.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com