Hashize iminsi ibiri umujyi wa Kitshanga utabona amazi meza nyuma y’uko imiyoboro yayazanaga yangirijwe n’intambara, yahuje umutwe w’inyeshyamba wa M23 hamwe na FARDC,Wazalendo n’abandi bafatanya na Leta muri iyi ntambara.
Aka gace kao muri teritwari ya Masisi, ngo impamvu yo kubura mo amazi yatewe n’ibitwaro bikomeye byazanywe muri aka gace babizanye ngo bahangane n’inyeshyamba za M23, biza kurangira iyo mirwano yangije imiyoboro y’amazi yose.
Umujyi wa Kitshanga wabuze amazi guhera kuwa gatandatu ubwo ingabo za leta zahazanaga ibitwaro biremereye ngo bihangane na M23 ,imodoka zari zitwaye ibyo bitwaro bica amatiyo y’amazi yagaburiraga uwo mujyi .
Abaturage batuye muri Muha bakaba bavuga ko ibura ry’amazi ryagizwemo uruhare na FARDC n’aba Wazalendo kuko aribo ba nyirabayazana b’imirwano yabereye mu gace ka Muha werekeza mu mujyi wa Kitshanga.
Abaturage bakomeza bavuga ko bafite ubwoba bw’abacanshuro bafatanyije n’abagize wazalendo ko bashobora gukomeza kubura amazi kubera ko wazalendo ubu iri gusubiranamo ubwayo bikaba byabuza umutekano abaza kubakorera amazi muri kano gace.
Ubuyobozi bwa M23 muri kitshanga buhumuriza abaturage ko bidatinze bongera kubona amazi meza n’ubwo wazalendo na FDLR badahwema kubabuza amahoro.
Guhera kuwa gatandatu imirwano ikomeye yahanganishije umutwe wa M23 na FARDC,yatumye umujyi wa Kitshanga wigarurirwa n’inyeshyamba za M23.
Umutwe wa M23 uvuga ko uzakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage n’ibyabo ko kandi bazakomeza kubikora kinyamwuga.
Mucunguzi obed