Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye mu ntara ya Maniema muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahawe amasaha 24 yo kuba bavuye k’ubutaka bwa DRC.
Mu myigragambyo yateguwe n’abayobozi b’intara ya Maniema muri teritwari ya Kabambale, segiteri ya Saramabina, abigaragambya bari kumwe na Polisi n’abasirikare ba FARDC bavuga ko Umututsi wese utuye muri Maiema, agomba kurara ahavuye agasubira iwabo mu Rwanda bitarenze amasaha 24.
Mu mvugo z’uzuye urwango , abigagarambya bavuga ko abo mu bwoko bw’Abatutsi batuye muri Maniema nibarenza amasaha 24 batarava muri ako gace ,amaraso yabo aribo agomba kubazwa kuko bari buhite batangira kwicwa .
Ni icyemezo cyafashwe n’andi moko y’Abanye congo atuye muri ako gace ariko kikaba cyahawe umugisha n’Abayobozi b’iyo ntara n’inzego z’umutekano zirimo FARDC na Polisi y’igihugu ,dore ko abayobozi b’izi nzego nabo bari bitabiriye iyi myigaragambyo.
Ivangura n’ihohoterwa rikorerwa Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatusti muri DRC ,rikomje gufata indi ntera ndetse ababikurkiranira hafi bakaba bemeza ko muri iki gihugu ,hashobora kuba hari gutegurwa Jenoside ishobora kwibasira Abanye congo bo mubwoko bw’Abatutsi nk’uko ibimnyetso bikomeje kubigaragaza.
K’urundi ruhande,hari abanenga imiryango mpuzamahanga ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, kuba ikomeje guceceka no kurebera urugomo n’ubwicanyi biri gukorerwa Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu gihugu cyabo cya DRC.
Umutwe wa M23 wakunze kenshi kuvuga ko mubyo urwanira , harimo kurengera Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakunze guhezwa, kwicwa no kudahabwa uburengzira bwabo kimwe n’andi moko y’Abanye congo ndetse ko mu gihe iki kibazo kidashakiwe umuti urambye, bizakomeza kugorana kugirango amahoro n’umutekano biboneke mu burasirazuba bwa DRC.
Abazungu baretse kutubangira hakazaca uwambaye ko mbina ingengabitekkerezo ya Cyisecyedi mabbagenzi be ikomeye.