Muri Teritwari ya Masisi hongeye kuboneka agahenge nyuma y’imirwano ikakaye yari imaze iminsi iahabera byumwihariko muduce twahoragamo urufaya rw’amasasu nka Kitchanga, Ruvunda, Kabati na Kagusa mu bice biherereye i Kirolirwe na Mushaki mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.
Muri utu duce hashize iminsi hari kubera imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC, aho abaturage bo muri utwo duce bahunze bakava mu byabo kubera iyo mirwano.
Iyo mirwano imaze iminsi muri utwo duce,yari yubuye kuwa16 Gashyantare 2023, ubwo Inyeshyamba za FDLR zifatanyije n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na Wagner Group zatangije urugamba rwo kwisubiza umujyi wa Kichanga ugenzurwa na M23
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri I Kilorerwe yavuze ko kuri uyu wa gatandatu mu gitondo, buri ruhande rwagumanye ibice rwari rufite, ndetse kugeza ubu umutuzo wagarutse mu duce twa Masisi, kuburyo nta rusaku rw’amasasu ruri kumvikana.
Iyo mirwano imaze iminsi ishyamiranyije impande zombi, yangije ibintu byinshi, amazu amwe yaratwitswe, abantu barapfa,ibikorwa remezo birangizwa n’ibindi byinshi.
Uwineza Adeline