Abigaragambya mu mugi wa Butembo bavuze ko badashaka kongera kubona abasirikare ba Munusco n’imodoka zabo bajarajara muri uwo mugi ko ahubwo bagomba kuzinga utwabo bakabavira ku butaka mu maguru mashya.
Bakomeza bavuga ko kuri uyu munsi, nta mucuruzi w’Umukongomani wemerewe kugira igicuruzwa agurisha MONUSCO, ndetse banasaba imiryango n’amashyirahamwe byigenga ndetse n’ibyareta gutagira icyo ari cyo cyose bumvikanaho cyangwa bakorana MUNUSCO.
Ibi bikubiye mwitangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo tariki ya 03 Kanama 2022 na Sosiyete Sivile ikorera mu mugi wa Butembo, ubuhuzabikorwa bw’umugi wa Butembo ku bufatanye n’itsinda ry’abenegihugu ryiyemeje gushyira igitutu kuri MONUSCO.
Biteganyijwe ko iyi myigaragambyo itangira saa sita z’amanywa kuri uyu wa 4 Kanama 2022 ndetse ngo abitabira iyi myigaragambyo bakaba bagomba kwamagana MONUSCO bitwaje inyandiko ziyisaba kuva ku butaka bwa DRCongo byihuse ntayandi mananiza cyangwa bagahangana na yo.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM