Umutwe w’inyeshyamba zirwanira amahame ya Kisiramu ADF, zongeye kugaba igitero cy’ubugome muri Beni-Mbau, mu gace ka Banande –Kainama, iherereye muri Kivu y’amajyaruguru, bica abaturage basaga, 11 bakoresheje ibyuma.
Aba bagizi ba nabi kandi ntabwo bishe abantu gusa, kuko nk’uko sosiyete Sivile yo muri aka gace ibitangaza, izi nyeshyamba zatwitse amazu agera kuri 20, kandi zirasahura.
Perezida w’imiryango itegamiye kuri Leta Jonas Zawadi, yatangaje ko abaturage bo muri aka gace batangiye guhunga bajya ahadashyira ubuzima bwabo mukaga, dore ko mugace bo bari basanzwe batuyemo kuva kuwa kabiri ni mugoroba batangiye kuhabona insoresore zo muri uyu mutwe w’inyeshyamba, kandi muri iyo joro abo bagizi ba nabi batangiye kwica abaturage.
Yakomeje kandi atangaza ko ubushakashatsi bugikomeje kugira ngo barebe ko hari indi mirambo yaboneka , cyangwase abakomerekejwe batabarwa.
Hagati aho uyu mutwe w’inyeshyamba ukomeje kwinjiza abarwanyi bashya , dore ko mugace ka Kota Okola kuwa mbere umubare w’abinjiraga muri izi nyeshyamba wiyongereye bitigeze bibaho narimwe, bigatuma kandi n’umubare w’abapfa bazize izi nyeshyamba wiyongera.
Abaturage bakomeza gusaba Leta kwita ku mutekano wabo uhungabanywa n’izi nyeshyamba za ADF zibatwara ubuzima bwabo buri munsi.
Umuhoza Yves