Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari mu mujyi wa Kinshasa Tommy Tambwe Ushindi yagaragaje ubwiyongere bw’ imitwe yitwaje intwaro mu gihugu cyabo ndetse agaragazako amahoro yabaye agatereranzamba nka kamwe ka nyina wa Nzamba byaturutse ku mitwe y’inyeshyamba itandukanye.
Uyu mugabo usanzwe ari umwe mubashinzwe gusubiza mu buzima busanzwe inyeshyamba yagaragaje barizwko imitwe y’inyeshyamba zibarizwa muri DRC ikomeje kwiyongera cyane dore ko yagaragaje ko ubu haa imitwe y’inyeshyamba igera kuri 266yose.
Uyu mugabo yashyize hanze uyu mubare mugihe intambara ikomeje gututmba nyuma y’agahenge kari kamaze igihe kigera ku kwezi kose inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta bidakozanyaho.
Uyu mugabo yagaragaje ko muri iki gihugu hari imitwe igera kuri 14 ikomoka mu bihugu by’amahanga, naho isigaye ikaba iy’abanye congo ubwabo.
Muri iyi minsi kandi havutse n’undi mutwe witwa Wazalendo uyu nawo ukaba umutwe w’Abanye-Congo wafashe intwaro uvuga ko urinda abaturage b’aho ukorera.
Icyakora izi nsoresore zitwaje imbunda zivuga ko ari abakunda igihugu kurusha abandi, ubundi ntizivugwaho rumwe kuko usanga benshi bibaza impamvu abasivire bafata imbunda n’aho bazikura mu gihe igihugu ybwacyo gifite igisirikare.
Nk’uko byagarutsweho na Tommy Tambwe Ushindi mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa 18 Mata i Kinshasa, yatangaje ko izi nyeshyamba zibarizwa mu burasirazuba bwa Congo mu ntara 5 gusa ndetse zikaba zarahayogoje, kuburyo bugaragara.
Yagaragaje ko intara zibasiwe zirimo Kivu y’Amajyepfo, Kivu ya Ruguru, Ituri, Tanganyika na Maniema.izi ntara zavuzwe haruguru zibasiwe n’imitwe y’inyeshyamba lkuburyo abaturage baho amahoro bayumva mu bitabo ndetse bakaba ntan’icyizere bafite cyo kuzayageraho vuba.
Umukuru w’igihugu ubwo yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu Felix Tshisekedi yatangaje ko iki gice agiye kugishakira mahoro , nabo bakareka kwirirwa biruka.
Icyakora ibyo basezeranijwe ntana kimwe cyagezweho kuko kugeza na n’ubu abenshi bari mu buhungiro kubera imirwano imaze igihe ibica bigacika mu burasirazuba bwa Congo.