Intambara z’ urudaca zikomeje kugaragara mu ntara ya Kivu y’ Amajyepfo mu duce twa Uvira Fizi na Mwenga, zimaze gufata intera yo hejuru ku buryo ubuyobozi bwa sosiyete sivile muri aka gace SOCIPO mu magambo magufi basaba guverinoma y’ I Kinshasa gushyira iyi ntara mu bihe bidasasanzwe
Nk’ uko bitangazwa n’ umuyobozi w’ iyi sosiete sivil bwana Limbisa Djouma Aboubakkar, muri utu duce ubuzima bwarahagaze, ubu nta kindi gikorwa uretse guhora umuntu yiteguye guhunga amasasu avuga buri kanya. Ati”Buri munsi turatakaza abavandimwe bacu, buri muryango uri mu marira”.
Uyu muyobozi akomeza asaba yicishije bugufi umuyobozi w’ igihugu ko yabumva, agaha abana ba Kivu y’ Amajyepfo amahirwe yo kubaho mu mutekano, ashyira iyi ntara muri gahunda y’ibihe bidasanzwe nk’ uko biri mu ntara za Kivu y’ Amajyaruguru na Ituri.
Mu rwego rwo kugira ngo umukuru w’ igihugu nyakwubahwa Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yumve ijwi ry’ iyi sosiyete sivile, uyu muyobozi avuga ko banditse ibaruwa yohererejwe umukuru w’ igihugu, ndetse bikanamenyeshwa Minisitiri w’ Intebe bwana Sama Lokonde, n’ abayobozi b’ imitwe yombi igize inteko ishinga amategeko.
Umuvugizi w’igisirikare cya Congo Kinshasa FARDC Gen Maj Léon-Richard Kasonga yatangaje ko inyeshyamba ziyunze zirimo iz’imitwe yiyunze y’Abanyamulenge (Twirwaneho na Ngumino) n’iyavarundi nka FNL NA Red Tabara zikome arizo zikomeje kubahuka no kugaba ibitero ku ngabo z’igihugu FARDC.
Denny Mugisha
Urambeshya iyo bashira! Ariko mugira ngo Abanyamulenge bo ntibava amaraso??? Cg se ayo maraso ameneka sibo batangiye kumena ayabandi? Tubagayira ikintu kimwe gusa, nuko mwandika muvuga ibyo kuruhande rwabashaka kurimbura abanyamulenge mugihe batwikirwa bakicwa bakanyagwa ibyabo mugaceceka.