Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zishimiye agahenge ko guhagarika intambara kongerewe kangana n’iminsi 15 hagati y’ impande zihanganye mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Prezidansi y’Amerika iravuga ko iyi minsi 15 izarangira tariki 3 Kanama uyu mwaka mu rwego rwo gukomeza korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gushakisha uburyo intambara hagati ya leta ya Kongo n’inyeshyamba za M23 yahagarara.
Mw’itangazo USA yasohoye, umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Matthew Miller, yumvikanisha avuga ko Amerika yishimiye aka gahenge kandi igasaba abo bireba bose kubahiriza ihagarikwa ry’intambara muri iki gihe.
Iri tangazo kandi rivuga ko Amerika igikomeje gukorana bya hafi na Guverinoma z’ibihugu bya RDC, u Rwanda na Angola, mu rwego rwo gushyigikira ingufu za dipolomasi zigamije gucubya amakimbirane hagati ya Kigali na Kinshasa biciye muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.
Ku itariki ya 4 Nyakanga ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje kariya gahenge, mu rwego rwo gufasha abakora ibikorwa by’ubutabazi kwita ku banye-Congo bavanwe mu byabo n’imirwano.
Icyakora aka gahenge karanzwe no kwitana bamwana hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo na M23; kuko buri ruhande rwashinje urundi ubushotoranyi no kurenga ku gahenge.
Amakuru avuga ko mu gihe cy’aka gahenge hari imirwano yasakiranyije impande zombi yasize hari imidugudu yo muri Teritwari ya Masisi inyeshyamba za M23 zigaruriye.
Hashize imyaka irenga ibiri leta ya Kongo ihanganye n’inyeshyamba za M23 mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bw’igihugu cya Kongo.
Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika bishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 mu gutanga intwaro n’abasirikare, ariko Inshuro nyinshi u Rwanda rwarabihakanye.
Rwandatribune.com