Bamwe mu basirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo na Wazalendo bafite uruhare mu bwicanyi bwabereye mu mujyi wa Goma ku munsi w’ejo Tariki 10 Mata 2024 bugahitana abantu batatu bari kumwe mu modoka batawe muri yombi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 11/04/2024, nibwo abashinzwe umutekano bataye muriyombi abashinjwa kwica abaturage mu Mujyi wa Goma, nk’uko byatangajwe na Komiseri mukuru akaba n’umuyobozi w’umujyi wa Goma Kapend Faustin aho yatangaje ko bataye muri yombi abasirikare batatu na Wazalendo babiri bari mu gatsiko k’abantu bica abasivile i Goma.
Yagize ati: “Agatsiko k’abagizi ba nabi kagizwe n’abasirikare batatu na Wazalendo babiri bamaze gushikirizwa inzego z’u mutekano. Batawe muriyombi kuri uyu wa Kane.” Yakomeje agira ati: “Abatawe muriyombi bashinjwa ubujura no kugira uruhare mu bwicanyi bukorerwa abasivile i Goma.”
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri i Goma, mu bice byo muri Quartier ya Majengo hishwe abagabo batatu, bicwa barashwe. Ki mwe no mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Kane hishwe abandi bantu batatu bicwa nabo barashwe.
Mu minsi mike gusa ishize i Goma hamaze gupfa abantu bagera ku icumi. Ubu bwicanyi bukaba bwaratangiye gufata indi ntera ahagana mu mpera z’umwaka ushize.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024, abantu batatu bishwe n’abantu bitwaje intwaro mu mujyi wa Goma abandi barakomereka, mu gihe uwo mujyi ukomeje kuvugwamo urugomo rwa hato na hato kubera ubwinshi bw’abitwaje intwaro bawugaragaramo.
Abanyamakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batangaje ko ubwo bwicanyi bwakozwe ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 45 z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu, bukozwe n’urubyiruko rwahawe intwaro na Leta ruzwi nka Wazalendo. Abishwe bivugwa ko ari abantu bari bari mu modoka bavuye kubikuza amafaranga kuri banki.
Kuwa Kabiri tariki 9 Mata, nabwo hari undi muntu wishwe arasiwe muri restaurant ahazwi nka Majengo mu mujyi wa Goma. Ibinyamakuru byatangaje ko uwarashe ashobora kuba ari umusirikare wa Leta uri mu mutwe w’abarinda Perezida.
Umujyi wa Goma umaze igihe ugoswe n’inyeshyamba za M23, ku buryo abasirikare ba Leta n’indi mitwe yitwaje intwaro bafatanya birundiye muri uwo mujyi.
Nibura guhera uku kwezi kwa Mata gutangiye, abantu icumi bamaze kwicwa n’abitwaje intwaro nkuko Imiryango itegamiye kuri Leta muri Goma ibitangaza.
Rwandatribune.com