Impunzi z’Abanyekongo bakuwe mu byabo n’intambara basabwe gusenga Imana cyane ikabagarurira Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu ku butegetsi.
Iki kiganiro Olive Lembe yagikozeku munsi w’ejo Tariki ya 02/04/2024 i Goma, mu murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Olive Yagize ati: “Mu sabwe gusenga cyane kugira ngo Imana ibagarurire Joseph Kabila Kabange, ku butegetsi bw’i Kinshasa. Joseph Kabila Kabange niwe wenyine wabashije kugarura amahoro akoresheje ikaramu, mu gihe cy’ ubuyobozi bwe.”
Ibi kandi byagarutsweho n’umujyanama wa Joseph Kabila mu byapolitike, bwana Barbara Nzambi, aho yavuze ko Kabila Kabange ari ngombwa kugaruka ku butegetsi.
Ati: “Ni ngombwa rwose ko Joseph Kabila Kabange agaruka ku butegetsi. Ubutegetsi bwa Tshisekedi ni ubutegetsi bw’igitugu kandi butandukanye n’ubwa Joseph Kabila. Erega Joseph Kabila ni umudemokarate.”
Yongeye ho kandi ati: “Kuri ubu butegetsi bwa Tshisekedi nta cyiza tubwitezemo muri iki gihugu cyacu cyiza. Nta kabuza Joseph Kabila agomba kugaruka.”
Kuva Félix Tshisekedi ageze ku butegetsi intambara zahise zinjira maze gusubiranamo kw’amoko bihabwa intebe ahanini mu Burasirazuba bwa RDC.
Urwango rushingiye ku moko byahawe umwanya kandi bishigikirwa n’abanyapolitike bari hafi ya Tshitambwe, abarimo ba Bitakwira Justin n’abandi aho bakangurira amoko y’Ababembe, Abapfulero n’abandi kwica no kugirira nabi Abatutsi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Rwandatribune.com