Bamwe mu baturage batuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barakajwe b’ingufu z’umurengera zashyizweho na Guverinoma y’iki gihugu mu gushaka uwishe Ambasaderi w’Ubutaliyani Luca Attanasio wishwe ejo hagakekwa FDLR.
Ubu burakari bw’abatuye mu bice bya Rutshuru, Walikare ,Masisi, Goma na Butembo babutewe n’uko bavuga ko Leta yabo ishobora kuba yita ku banyamahanga baba muri iki gihugu, kurusha umutekano w’abenegihugu bapfa ari amagana buri mwaka bazize imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu leta irebera ntigire icyo ibikoraho.
Umwe mu baturage batuye I Goma waganiriye n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com ukorera i Goma yagize ati” Ntitwumva impamvu ibitangazamakuru byo mu gihugu byose inkuru yabaye Ambasaderi Luca, ese twe abaturage bacu bapfa ari benshi buri gihe, leta ntibabimenya ko ntanarimwe yigeze natwe isabira abantu bacu bicwa gukorerwa iperereza hagamijwe kushaka uwabishe ngo agezwe mu butabera? Twe dutekerezako Leta yacu ikunze abanyamahanga kurusha uko bakunda abaturage kavukire ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo”
Abaturage bavuga ibi babishingira ku kuba guhera mu myaka irenga 20 ishize abaturage mu burasirazuba bwa Congo bapfa umunsi ku munsi bishwe n’inyeshyamba, imitungo yabo igasahurwa ,Guverinoma ntigire icyo ikora cyangwa ngo igaragaze igikorwa na kimwe kibereka ko ibashyigikiye mu byago bagize.
Urugero batanga ni abantu baguye i Butembo mu mwaka 2014 Reta ikavuga ko igiye gutangiza iperereza ku babishe nyamara amaso yabo agahera mu kirere.
Ku munsi w’ejo kuwa Mbere tariki ya 22 Gashyantare nibwo Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Luca Attanasio yishwe arasiwe mu nkengero z’umujyi wa Goma.Reta ya Kinshasa yatangaje ko FDLR yagabye iki gitero, ibintu yahise itera utwatsi mu itangazo rwasohowe n’ubuvugizi bw’izi nyeshyamba.
Ubwanditsi
abakongomani iyo baba badafite ingengabitekerezo bari gusaba ko MAKENGA na NKUNDA basubizwa mu gisirikare bakagarura amahoro muri kariya gace kuko byagaragaye ko aribo bahashoboye.