Sosiyete Sivile ikorera mu ntara ya Ituri ,irashinja FARDC kwibanda k’umutwe wa M23 ,mu gihe mu ntara ya Ituri ibintu bikomeje gukomerare abaturage bitewe n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano wabo , kubica urwagashinyaguro no gusahura imitungo yabo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ejo kuwa 12 Mutarama 2023 mu mujyi wa Bunia ho muri Ituri, Dieudone Lossa Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ikorera mu Ntara ya Ituri ,yavuze ko mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, abaturage barenga 100 bamaze kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Ituri ho mu Burasirazuba bwa DRC.
Sosiye Sivile ya Ituri, ivuga ko aba baturage bose biciwe muri Teritwari enye gusa mu zigize iyo intara ,aho imitwe yitwaje intwaro irimo ADF, FPIC, CODECO na FRPI yibasiye bikomeye abaturage muri utwo duce abarenga ijana bahasiga ubuzima guhera mu kwezi k’Ukuboza 2022.
Aya makuru, akomeza avuga ko muri icyo gihe cy’ukwezi kumwe gusa, iyi mitwe yitwaje intwaro yanasahuye inka z’Abaturage zigera kuri 700,amakamyo atatu atwaye ibicuruzwa aratwikwa mu gihe abaturage bagera ku 1000 bahunze ingo zabo, kubere gutinya ibikorwa by’urugomo bakorerwa n’ iyo mitwe yitwaje intwaro ikomeje kubibasira.
Sosiyete Sosiyete Sivile ya Ituri , yaboneyeho gusaba Guverinoma ya DRC kutita cyane ku kibazo cya M23 muri Kivu y’Amajyarguru ngo yibagirwe ko no mu ntara ya Ituri ,hari indi mitwe myinshi yitwaje intwaro ikomeje kuzengereza abaturage no guhungabanya umuteka wabo uko bwije n’uko bucyeye.
Bongeyeho ko ibi, bigaragaza uburangare bwa FARDC no kunanirwa kwa “Etat de Siege” ifite inshingano zo kugarura amahoro n’umutekano , ariko kuva yahgea abaturage bakaba bakomeje kwicwa umusubirizo mu Ntara ya Ituri ari nako basahurwa inka zabo kandi nyamara muri ako gace hari ingabo nyinshi za FARDC.
Benshi bakomeje kwibaza impamvu Ubutegetsi bwa DRC bukomeje kugaragaza M23 nk’ikibazo gikomeye mu Burasirazuba bwa DRC , mu gihe hari indi mitwe myinshi irenga 100 ikomeje kwica abaturage no kubasahura imitungo yabo ku gahato.
Hari n’abavuga ko impamvu Ubutegetsi bwa DRC butita kuri iyi mitwe ngo buyirwanye nk’uko bubikora kuri M23, ari uko ikorana na bamwe mu bategetsi bo muri Guverinoma n’Ingabo za DRC, ndetse bakaba baragize uruhare mu kuyishinga kugirango bayikoreshe mu kwigwizaho ubutunzi.
Iyi mitwe kandi ,ubu iri kwifashiswa na FARDC mu rwego rwo kuyifasha guhangana na M23 mu mirwano imaze igihe iri kubera muri Teritwari ya Rutshuru n’ahandi.
Umutwe wa M23 uvuga ko iyi mitwe yose nta kintu irwanira gifatika igaragaza ,usibye ubusahuzi no kwibasira Abaturage bityo ko igomba kurandurwa burundu ikavaho.
M23 ikomeza ivuga ko Guverinoma ya DRC, igomba gushyira imbaraga mu kurwanya iyi mitwe yose aho gukomeza kwibanda gusa kuri M23 ifite impamavu zifatika irwanira, zirimo kurengera Uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda muri DRC, ndetse ko iyi mitwe ifite uruhare runini mu gutuma aba Banyekongo bavutswa uburenganzira bwabo , byanatumye bahunga igihugu cyabo cya DRC.