Mu ntambara yahuje Abaturage n’abarinzi ba Parike ya Virunga bafatanije n’ingabo za leta FARDC itsinda rirwanira mu mazi , abantu 6 bahasiga ubuzima abandi 15 barakomereka kubera amasasu mu gace ka I Tumbwe, aha ni muri Kivu y’amajyaruguru, mu gace ka Lubero ahegereye Parike ya Virunga.
Amakimbirane yatangiye nyuma y’uko itsinda ry’abashinzwe kurinda parike, ryasenye amazu y’abaturage yari yubatswe muri kariya gace nako gafatwa nk’ubutaka bwa Parike ya Virunga.
Nk’uko umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola1, Kapiteni Antony Mwalushay yabitangaje yagize Ati : “ Abashinzwe kubungabunga Parike ya Virunga hamwe n’abasirikare bacu bagabweho igitero n’Abasivile batuye mu duce dukikije iyi Parike babaziza ko ngo hasenywe akazu kari kubatswe ku butaka bwa Parike, gusa tubabajwe n’abaguye muri iki gikorwa hamwe n’abagikomerekeyemo.”
Uyu mu Kapiteni Yashimangiye ko ibi byabayeho ariko atangaza ko bagiye gushyiraho itsinda rikora iperereza kugira ngo bamenye abihishe inyuma y’ibi bikorwa hanyuma bahanwe bihanukiriye.
Yongeye ati “ hamaze gushyirwaho itsinda rishinzwe iperereza , turasaba abaturage gutuza kandi tubijeje ko uwaba abyihishe inyuma wese azabihanirwa.
Aba baturage bapfuye mu gihe muri aka karere intambara yari imaze iminsi yarahagaze hagati y’inyeshyamba za M23 n’abasirikare ba Leta.
Ibi byose byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 08 Mata ubwo iki gitero cyagabwaga ndetse hakaba imirwano ikomeye nk’uko bitangazwa n’ababyiboneye.
Uwineza Adeline