Abakongomani bakomeje gusaba u Burusiya kubafasha kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu cyabo .
Ibi ni ibikomeje kugarukwaho n’abaturage ba DR Congo benshi ngo kuko basanga kugirango igihugu cyabo kibashe gukemura ikibazo cy’umutekano mucye no kurwanya imitwe yitwaje intwaro byumwihariko M23 mu burasirazuba bwa DR Congo ,ari uko u Burusiya bwabibafashamo.
Ibi byagarutsweho na Kyabuta Numbi Joyce umusore w’umukongomani ubwo yaganiraga n’Ikinyamakuru Sputnik cy’Abarusiya muri gahunda izwi nka” We are together” itegurwa n’urubyiruko rw’Abarusiya mu kiswe ‘’Rosmolodyozh’’. Iyi gahunda ibahuza n’urundi rubyiruku rwo mu bindi bihugu harimo n’abo ku mugabane w’Afurika.
Ubwo yabazwaga ku kibazo cy’umutekano mucye umaze igihe warabaye agatereranzamba mu Burasirazuba bwa DR Congo ,Kyabuta yagize ati:” Ubwo nakurikiranaga ikiganiro Perezida Putin yagiranye na Perezida wacu ,n’ibyavuzwe n’Ambasaderi w’u Burusiya i Kinshasa bavuze ku kongera imbaraga mu kubungabunga umutekano ku butaka bwa DR Congo. Ibyo bigaragaza ubushake bw’ u Burusiya mu kwizeza no gushimangira umutekano wa DR Congo . Natwe Abakongomani nibyo twifuza.”
Akomeza avuga ko bigoranye cyane kugirango igihugu cye gitere imbere nta mahoro n’umutekano ahabarizwa mu gihe habarizwa ingabo z’umuryango wabibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo MONUSCO zihamaze imyaka irenga 19, ngo iyi akaba ariyo mpamvu Abakongomani bizeye ndetse banifuza imbaraga z’u Burusiya mu gushyira ibintu mu buryo.
Numbi Joyce ahinja Ububiligi ,Ubufaransa na USA ibihugu byakunze kugirana umubano na DR Congo ko nta kintu byabamariye usibye gusahura umutungo kamere wa DR Congo no kubiba amacakubiri mu baturage bityo ko byaba byiza DR Congo yisunze u Burusiya.
Hategekimana Claude