Pierre Boisselet, umuhuzabikorwa w’umushinga Kivu Security Barometer usanzwe ukora Raporo ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, ashishikajwe no kumenya impamvu MONUSCO yahinduye imyitwarire imbere y’igisirikare cy’iki gihugu kuva Madame Bintu Keita uyiyobora yagera i Kinshasa.
Ibi abishingira ku kuba nko mu mujyi wa Beni, abaturage bagikomeje kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro aho ku isonga hari umutwe ugizwe n’abanya Uganda bivugwa ko umaze kwica abantu 480 kuva uyu mwaka watangaira mu gace ka Beni gusa .
Asa nunegura ubuyobozi budasanzwe buyoboye Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu byiswe Etat De Siege, Pierre Boisselet yagaragaje ko kuva ubu buyobozi bwa Gisirikare bwajyaho muri Gicurasi ntacyo bwayihinduye ku bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro nka ADF kuko mu mezi atagera kuri 4 i Beni abaturage 200 bamaze kugwa mu bikorwa by’ubuzigizi bwa nabi bikorwa na ADF.
Muruzinduko umuyobozi wa MONUSCO yagiriye mu gace ka Beni kuwa 9 Nzeri 2021, Bintou Keïta yemeje ko gahunda y’ibihe bidasanzwe ari igikoresho gikomeye mu kurwanya umutekano muke wabaye karande mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Kubwa Pierre Boisselet ngo Umuyobozi wa MONUSCO kuba yaratangiye gusa n’uwigereza FARDC bizatuma ubu butumwa budakora akazi kabwo, cyane ko ngo muri Kongo Kinshasa hari umubare munini w’abasirikare b’igihugu asanga bafite uruhare mu bibazo by’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bw’igihugu .
Ni kenshi hagiye humvikana imyigaragambyo y’abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo isaba ko ubutumwa bw’Umuryango wabibumbye muri iki gihugu bwahava igitaraganya , uhereye ku butegetsi bwa Joseph Kabila wahoze ayobora iki gihugu.
Bimwe mubyo abaturage ba Congo Kinshasa baheraho basaba ko ubwo butumwa bwabavira mu gihugu, harimo no kuba abaturage b’inzirakarengane bakomeje kwicwa umusubizo mu gihe nyamara ubu butumwa bufite ingengo y’imari isaga gato Miliyari 1 $ aribwo bwakabaye buhagararika ubwo bwicanyi bufatanyije n’igisirikare cya Congo FARDC.
Raporo y’umuryango Kivu Security Barometer igaragaza ko mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo habarurwa imitwe yitwaje intwari igera ku 131, muri iyi mitwe, umutwe wa ADF ugizwe n’abakomoka muri Uganda unagendera ku mahame akomeye y’idini ya Islam niwo bivugwa ko wica abantu benshi ugereranyije n’indi mitwe yose ihakorera.