Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ngo waba watangiye kwiyegeranya kugira ngo winjire muri Masisi, izi nyeshyamba biravugwa ko nyuma yo kurekura Kibumba na Rumangabo baba batangiye kwegeranya abasirikare bayo kugira ngo babone uko binjirana ingufu muri Masisi.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune iri muri Bwiza ibitangaza ngo nyuma y’uko iganiriye na Coloneli Ignace wa Nyatura Abazungu, yamubwiye ko bamwe mubo avugana nabo bo muri M23 bamubwiye ko biteguye kwinjira muri Masisi, mugihe baba bakomeje kurekura uduce bari basanzwe barafashe.
Umutwe w’inyeshyamba wa M23 nuherutse gusaba umuryango w’abibumbye ko bagerageza kugabanya urwango rubarizwa muri DRC aho usanga ubwoko bw’abatutsi muri Congo bwarabaye nk’igitutsi cyangwa icyaha kuko benshi bari kuzira ko ari abatutsi, baba abari mubutegetsi bwite bwa Leta cyangwa se abikorera.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wakunze kugaragaza ko badafite inyota yo gufata uduce runaka ko ahubwo bo icyo bashaka ari umutekano wabo n’imiryango yabo.
Uyu mu Coloneli Ignace wo muri Nyatura Abazungu yemeza ko muri Bishusha haba hari gutegurirwa urugamba kandi ko rugamije kujya kurengera ubwoko bw’abatust bakomeje kwicirwa ku rwara nk’inda muri Masisi.
Umuhoza Yves