Mu gace ka Bwiza umutwe wa M23 wakomeje kotswaho igitutu n’umutwe wa FDLR ufatanyije na Nyatura, hamwe na Wazalendo na FARDC.
Amakuru ava mu gace ka Bwiza gaherereye hagati ya Teritwari ya Rutshuru na Masisi gakomeje kuba isibaniro, umutwe wa M23 wabeshyuje amakuru avuga ko hagenzurwa na Wazalendo ndetse n’abandi bafatanya ibikorwa by’intambara.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile bakomeye utashimye ko amazina ye atangazwa avuga ko kuva mu masaha ya saa mbiri z’ijoro habayekurasana bikomeye hagati ya M23 n’abarwnayi ba FDLR bari bayobowe na Lt.Noheri, muri abo barwanyi kandi harimo umutwe wa FARDC uzwi kumazina ya HIBOU SPCECIAL FORCE, intamabara yamaze isaha abarwanyi ba FDLR ntibabashijekwigarurira ibirindiro bya M23.
Abasesenguzi bavuga ko agace ka Bwiza kuba kakiri mu maboko ya M23 bishyira igitutu ku ngabo za Leta ziri I Kitshanga,Kirorirwen’ahandi, aha rero bikaba bisaba ko ingabo za FARDC na FDLR bishyira igitutu kuri M23, abo basesenguzi bavuga ko kandi mu gihe FARDC yakwigarurira mu Bwiza biha amahirwe abasilikare bayo gukomeza ibikorwa bya gisilikare mu gace ka Rutchuru, umwe mu banyamakuru bakorera ikinyamakuru actualite.cd uri I Goma yabwiyeRwandatribune ko baha amahirwe ingabo za Leta ko zishobora kwigarurira agace ka Bwiza.
Uyumunyamakuru avuga ko urwego rw’abashyushya rugamba rw’ingabo za Leta ruri hasi ndetse n’abacanshuro bazanywe na Leta ari abantu batamenyereye agace imirwano irimo, ikindi guhuriza hamwe abarwanyi ba Wazalendo n’ingabo za Leta kurwego rw’itumanaho rya gisilikare nabyo bikaba byaragoranye muri ikigihe.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com