Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023, imirwano ikaze yongeye kubura hagati ya M23 n’ihuriro ry’imitwe myinshi ifasha Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku musozi uri mu birometero 2 km ujya mu Bwiza.
Aka gace ko muri Teritwari ya Masisi kagumye kuberamo imirwano kuva iyi ntambara yongera kubura mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira 2023, aho MCP iheruka guhabwa amakuru ko aha haheruka kubera imirwano yiciwemo aba Wazalendo benshi.
Aka gace ka Bwiza kazwiho kuba karigeze kuba ikigo gikomeye cyahozemo Ingabo zayoborwaga na General Laurent Nkunda wari uyoboye ishyaka rya CNDP.
Iyi mirwano yatangiye saa kumi n’ebyiri zo muri iki gitondo ngo igamije gusubiza umutwe wa M23 umujyi wa Kitchanga, baheruka gufata maze baza kuwikuramo rugikubita, ukaba kuri ubu uri kugenzurwa n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Wazalendo, FDLR n’ingabo za Barundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Isoko yacu iri mu Bwiza itubwiye ko inyeshyamba za M23 ko ziri kurwana mu buryo bukomeye, ngo aho Wazalendo bamaze gushira imbunda k’urutugu bakaba bari guhunga umugenda wose! M23 nayo ikaba ikomeje gusatira ifata ibindi bice bigana mu marembo ya Kitchanga.
Imboni yacu yagize iti : “Ni intambara itoroshe irimo kumvikanamo imbunda ziremereye kandi FARDC na Wazalendo bakomeje guhunga.”
Umutwe wa M23 ukaba wongeye gushinja iri huriro ry’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya Congo, kwica Abatutsi mu bice bitandukanye biri muri Teritwari ya Masisi, Nyiragongo na Rutshuru.
Ibi kandi babivuze mu itangazo basohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukwakira 2023, rwashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki Lawrence Kanyuka.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune .Com