Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bakomeje guhura n’akaga gakomeye, ko gushaka gukomeza kubavutsa ubuzima bwabo.
Ibi byabaye kuri uyu wa 30 Nyakanga 2023, igihe Depite Delly Sesanga,uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Tshisekedi, ndetse akaba n’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu cya Congo ateganijwe kuba mu kwezi kwa cumi n’abiri uyu mwaka, yerekeje i Kananga maze aza guhohoterwa n’abayoboke bishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi riri ku butegetsi.
Uyu mu Depite, utahiriwe n’uruhiriwe n’urugendo,ubwo yari amaze kugera ku kibuga cy’indege cya Kananga, yabujijwe n’abambari ba UDPS, kugira icyo atangaza muri ibyo bice. Ibyo byabaye mu gihe byari biteganijwe ko aza kugirana ibiganiro n’abaturage bo muri iyo Ntara.
Ntibyaciriye aho, kuko uyu mu Depite yaje no gufungirwa imihanda yo kunyuramo, kuko nyuma yaho bahise batangira no gutwika ama pine y’imodoka mu mihanda yari gucamo ngo ajye kubwira abanye Congo imigabo n’imigambi abafitiye.
Byakomeje biza kurangira habaye kwiyambaza abashinzwe umutekano, maze hakoreshwa imabaraga za polise mu kwimira abashakaga kugirira nabi Delly Sesanga, ari nabwo yahise ahava.
Sesanga nk’uko amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga z’abanye Congo ni uko yatewe ibuye mu mutwe, muri icyo gihe cy’imivurangano. Ni imivurungano bigaragara ko yari yateguwe n’abo mu ishyaka rya UDPS.
Ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa bikomeje gufata indi ntera muri DRC. Iyi myivumbagatanyo yabereye muri iyi ntara yari yateguwe n’abayoboke ba UDPS barimo na Guverineri Francois Beya wo muri iyo Ntara .
Depite sesanga ibi si ubwa mbere bimubayeho, kuko no mu mezi ashize yaje gusura ishuri muri iyi Ntara biza kurangira atewe amabuye n’abayoboke bo mu ishyaka rya UDPS.
Kugeza ubu Sesanga, yajyanwe mu gace gatekanye ko mu Ntara ya kasai kugira ngo acungirwe umutekano.
Uwineza Adeline