Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa operasiyo Soloka 1 ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abadepite bo ku rwego rw’Intara bari gushishikariza abantu kurwanya Etat de Siege, ibi bikaba bishobora kubangamira igerwaho ry’inshingano ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwahaye abasirikari bayoboye iyi ntara.
Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ziyobowe mu buryo budasanzwe aho ubuyobozi bwose bwakuwe mu biganza by’abasivili, hakimikwa abasirikari mu nzego zose z’ubuyobozi uhereye ku ntara ukamanuka kugera mu nzego z’ibanze.
Avugana n’itangazamakuru, umuvugizi wa Operasiyo Sokola 1, liyetena Antony Muashulay yamaganye cyane izi ntumwa za rubanda zikomeje kurwanya ubu buyobozi budasanzwe , kandi ari uburyo bwiza bwo kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Liyetena Muashulay yagize ati: “Aba badepite bari kwifashisha itangazamakuru mu kugumura abaturage kuri gahunda za leta, aho babasaba gukora imyigaragambyo yo kurwanya Etat de Siege. Ibi bikaba bigaragara cyane muri teritwari ya Beni mu ma komini nka Kasindi, Oicha ndetse no mu mujyi wa Butembo na Beni, aho bakunda gucisha ibiganiro ku ma radiyo y’abaturage.”
Twabamenyesha ko muri aka gace hakomeje kumvikana amakuru asaba abantu gukora imyigaragambyo yo kurwanya Etat de Siege, iyi myigaragambyo ikaba iteganyijwe kuwa mbere w’icyumweru gitaha.
Denny Mugisha
(Ambien)