Nyuma y’uko igisirikare cya Leta ya Congo FARDC gikomeje gukubitwa incuro n’umutwe w’abarwanyi ba M23 hamwe n’abo bafatanyije mu ntambara ibahuje ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo biravugwako leta ya Kinshasa yazanye imbunda karundura muguhangana n’ibitero byo mu kirere.
Amakuru Rwandatribune ikesha amasoko yayo ari muri Repubulika iharanira demokarasi ya congo yemeza ko igisirikare cy’iki gihugu cyaba cyamaze kuzana uburyo karundura bwo kurinda ikirere cyo mu bice by’Uburasirazuba bw’igihugu harimo Nyiragongo RUSHURU, na Masisi.
Abaduha amakuru kandi bavuga ko mu kwigamba kwizi ngabo zivuga ko noneho babonye igihangamura indege zitagira abapolote z’ingabo za RDF na UPDF zikunze gushyirwa mu majwi n’ubutegetsi bw’iki gihugu nka bimwe mu bisirikare biri inyuma y’inyeshyamba z’umutwe wa M23
Umutwe wa M23 wubuye imirwano mu mwaka wa 2021 kuri ubu imyaka ibiri irihiritse aho uyu mutwe wigaruriye ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru ahokuri ubu intambara yatangiye no kwerekeza muri Kivu y’ Epfo, aho hagiye hakorwa ibishoboka byose ngo FARDC yisubize bimwe mubice byigaruriwe na M23 ariko ntibibakundire.
Si ubwambere leta ya Congo igura intwaro zirimo n’indege zikomeye ndetse n’ibifaru bigezweho mu rwego rwo kurandura nogutsinsura uyu mutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi by’ Uburasirazuba bwa Congo bikarangira ntacyobigezeho.
Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’intambara zo muri Congo bavuga ko ikinyabupfura gike cy’ingabo za Congo ari kimwe mu mpamvu ikomeye yarimbuye igisirikare cyabo bityo ko nubwo baguze iyi ntwaro yo kurinda ikirere bitazabaha ubushobozi bwo gutsinsura M23 ahubwo ko iyi nayo ishobora kwisanga mu maboko yabagize uyu mutwe.
Alphred NTAKIRUTIMANA
Rwandatribune.com