Mu mirwano ikaze yasakiranije uru hande rurwanira ubutegetsi bwa Kinshasa n’abarwanyi ba M23 yabaye ku munsi w’ejo hashize M23 yirukanyije ihuriro ry’Ingabo z’u butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi rihungira mu gace Kaina ko muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iy’i mirwano yageze mu bice byinshi byo muri teritware ya Masisi ndetse no mu bindi bice byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo itangijwe n’umutwe w’inyeshyamba za M23, umutwe , ugamije gushyiraho akadomo kanyuma k’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ay’a makuru yanemejwe n’umuvugizi w’Ingabo za FARDC mu karere ka 34 ariho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru aho yahamije ko habaye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ingabo za RDC. Avuga ko iyi mirwano yabereye muri Bwemerimana no muri Minova.
Yagize ati: “Habaye imirwano iremereye ibera muri Bwemerimana ho muri teritware ya Masisi na Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.”
Nk’uko amasoko yacu abivuga n’uko uru rugamba ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zaruhunzemo amasigamana zihungira mu gace ka Kaïna ko muri teritware ya Masisi.
Andi makuru akomeje kuvugwa n’uko uruhande rwa leta rukomeje gutangaza ko hari ibice rw’igaruriye, ariko ko ay’amakuru atari ukuri nk’uko umwe mu barwanyi ba M23 yabibwiye M.C.N.
Hagati aho M23 ikomeje kuja imbere aho isatira ibice byinshi byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Tubibutsa ko imisozi ya Kalehe yo muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, imaze hafi iby’u mweru bibiri iri mu maboko y’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga (M23).
Rwandatribune.com