Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 05/04/2024, imirwano ikaze yabaye hagati y’ihuriro ry’ingabo za leta ya Kinshasa n’Ingabo za M23 mu duce duherereye ku misozi ya Kitolu, ho muri Localité ya Kibirizi, Cheferie ya Bwito, muri Teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ay’amakuru kandi avuga ko iyi mirwano yumvikanyemo imbunda nini n’intoya aho ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abazishigikiye ku rwanya M23 bigugwa ko ari bo bagabye ibitero mu birindiro bya M23 biri muri ibyo bice byo muri Localité ya Kibirizi.
Mu makuru yizewe MCN ikesha abaturage baturiye ibyo bice bavuga ko M23 yabashe gusubiza ibyo bitero inyuma ndetse ibasha no kwambura ihuriro ry’Ingabo za RDC imbunda zirimo n’iziremereye, ikaba kandi yabohoje naka gace ka Kitolu.
Uretse kuba Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije bagerageza gutera ibirindiro bya M23 bikarangira ahubwo batakaje n’ibice bari bafite, kuri ubu biravugwa ko bagiye guhindura urugamba bakarwerekeza mu baturage bazwi nka Twirwaneho bo muri Kivu y’Amajyepfo.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko ibyo bitero biri gutegurwa ahanini na Colonel Alexis Rugabisha ushinzwe imitegurire muri brigade ya 12, akabitegurira kuzagabwa ahitwa Gahwera, mu Marango na Kabingo, ahari umuhana mu nini w’abaturage ba Twirwanaho.
Ibyo bitero biri gutegurwa mu gihe mu Minembwe hari hamaze igihe kirenga amezi atatu nta mirwano ihabera, nyuma y’intambara ikomeye yakunze Kubera mu Marango mu mpera zu mwaka ushize.
Rwandatribune.com