Itsinda ry’Abarwanyi ba FDLR rikorera ahitwa Kanyamahoro bakuriwe na Serija Majoro Hafashimana niryo rishinjwa kuba ryashimuse abadipolomate b’Abasuwisi
Ahitwa Kanyamahoro muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amjayaruguru haravugwa ishimutwa ry’ aba dipolomate b’ Abasuwisi babiri bakorera umuryango utegamiye kuri leta witwa Heks Eper, bavaga i Goma berekeza i Katwe.
Aba badipolomate bari berekeje muri Katwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga w’ uyu muryango wiswe 2019. Nk’ uko bitangazwa n’ ababibonye imodoka y’ aba bantu yatewe n’ abantu bitwaje intwaro batazwi, bahita batwara abantu babiri bari muri iyi modoka, kugeza ubu nta muntu uzi irengero ryabo.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile mu gace ka Kanyamahoro,utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Umunyamakuru wacu uri Goma ko ako gace kaburiyemo aba badipolomate gasanzwe kagenzurwa na FDLR itsinda rya unite ya FDLR/CRAP rikuriwe na Serija Majoro Hafashimana. Yagize ati:”Hano hamaze iminsi hari urujya n’uruza rw’abayobozi ba FDLR harimo ndetse n’uwitwa Gen Brig Nyembo ukuriye ubutasi muri FDLR,ntawashidikabya rero ko aya marorerwa ariyo bamaze iminsi barimo.
Kugeza ubu nta muntu yaba uwa uwa leta cyangwa cyangwa abakozi b’ uyu muryango wagize icyo abivugaho. hakaba hibazwa impamvu habayeho guceceka cyane kuri iri bura ry’ aba ba dipolomate.
Tubibutseko ibi bibazo bikomeje kuba karande muri iki gihugu aho no kuwa kane w’ icyumweru gishize tariki ya 15 Nyakanga 2021, indi modoka y’ ivatiri yaguye mu gico cy’ abambuzi iva Mambasa yerekera Bunia, hakicwa abantu bane bari bari muri iyo modoka.
Mwizerwa Ally