Inyeshyamba za FDLR zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za FARDC biteganye n’Inyeshyamba za Mai Mai CMC Nyatura.
Nkuko isoko ya Rwantribune ibivuga ,kuwa kane taliki ya 26 z’ukwezi kwa munane 2021,inyeshyamba za FDLR zagabye igitero ku birindiro by’ingabo za FARDC,gihitana umusilikare umwe ufite ipeti rya Liyetena undi,arakomereka.
Iki gitero kikaba cyarabereye mu gace kagenzurwa n’Inyeshyamba za Mai Mai CMC Nyatura zimanze iminsi ziri mu bikorwa byo gushyira intwaro hasi ngo zisubizwe mu buzima busanzwe,iki gikorwa kikaba kitarishimiwe n’umutwe wa FDLR kuko wakuraga abarwanyi benshi muri uyu mutwe wa Nyatura.
Umwe mu bayobozi bwa Gurupoma ya Bashali utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko bazi neza ko ari FDLR yagabye iki gitero kugirango,igonganishe Ingabo za Leta n’Aba nyatura bityo igikorwa cyo gukomeza bashyira intwaro hasi kiburizwemo.
Muri iki gihe hari urwikekwe rukomeye hagati y’inyeshyamba za FDLR na Mai Mai Nyatura,aho aba bakongomani bo mu bwoko bw’Abahutu bafashe icyemezo,cyo kwipakurura FDLR,kugeza ubu bikazaba bizagora uyu mutwe gukomeza gukorera muri Congo,kuko aba Nyatura aribo babakingiraga ikibaba
Bashali ni agace gaheherereye muri Teritwari ya Walikare,Gurupoma ya Mukoto,ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ni agace kakunze kubamo ibitero byibasiye inyoko muntu,biturutse ku makimbirane kuba FDLR na abo mu bwoko bw’Abahunde n’abanyanga batashakaga ko FDLR iguma k’ubutaka bwabo
Mwizerwa Ally