Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi, yemeje ko yashyizeho itsinda ry’abakurikirana ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, kugira ngo bashakishe amahoro arambye mu burasirazuba bwa DRC
Ibi Perezida Tshisekedi yabivuze nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zigiye guhura n’umuhuza ariwe Perezida Joao Lourenco wa Angola ndetse izi nyeshyamba zikaba zanemereye uyu muhuza ko zigiye guhagarika intambara, ariko zigasaba Leta ko ingabo zayo zitazongera kubashozaho intambara.
Perezida Tshisekedi yemeye imishyikirano mugihe we na Leta ye bakunze kugaragara bavuga ko badashobora kuganira n’izi nyeshyamba bashinja kuba umutwe w’iterabwoba.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Patrick Muyaya kandi yakunze kumvikana avuga ko badashobora narimwe kuganira n’izi nyeshyamba bashinja gushyigikirwa n’igihugu cy’u Rwanda mugihe kugeza ubu izi nyeshyamba nazo ubwazo zabihakanye inshuro nyinshi.
Uyu mukuru w’igihugu yabivuze mugihe igihugu cye cyari cyakiriye umushyitsi w’imena bari banategerejeho ijambo rikomeye kucyo bitaga ubushotoranyi bw’u Rwanda, ariko inzozi zabo ntibazikabije kuko ikibazo yaberetse ko aribo atari u Rwanda.
Uyu mutwe wa M23 kandi wakunze kumvikana usaba ko wagirana imishyikirano na Leta nyamara Leta irabyanga.
Umuhoza Yves